Rwanda Air yasobanuye impamvu yahagaritse ingendo yagiriraga mu Buhinde
Sosiyeti y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere Rwanda Air yagaragaje impamvu muri Werurwe uyu mwaka yahagaritse ingendo yagiriraga i Mumbai mu gihugu cy'u Buhinde.
Rwanda Air yavuzeko yahagaritse ingendo yagiriraga i Mumbai bitewe nuko u Rwanda rudafite indege nyayo ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ziva n'izijya mu Buhinde.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Air Yvonne Manzi Makolo yatangarije Jeune Afrique ko iyi sosiyeti izasubukura ingendo zijya i Mumbai mu gihe yamaze kubona indege ifite ubwo bushobozi.
Makolo yavuzeko mu busanzwe indege yakoreraga ingendo i Mumbai ari iyo mu bwoko bwa Boeing 737-800 ariko bikaba ngombwa ko mbere yuko ikomeza urugendo ibanza guhagarara i Mombasa muri Kenya bityo bikagira ingaruka ku bagenzi.
Ati"Iki cyerekezo ntabwo cyigeze gihura n'ibyo twitegaga,kubera ko muri uru rugendo twari twashyizemo indege ya Boeing 737-800 yari itarukwiriye, byadusabaga guhagarara i Mombasa ku buryo bitigeze binyura abagenzi habe na rimwe , ku bw'iyo mpamvu rero twahagaritse ingendo kugeza igihe tuzabonera indege urukwiriye."
Kugeza ubu inyigo ku indege ishobora kuzakoreshwa mu gihe ingendo z'urwo rugendo zaba zisubukuwe yatangiye gukorwa.
Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 zatangiye gukemangwa kubera ibibazo bya tekenike zagiye zigaragaraza ndetse bigatera impanuka zikomeye.
Ariko ubusanzwe izi ndege zikaba zizwiho gukora ingendo ndende harimo izo mu bwoko bwa Boeing 737 Max.
Makolo yavuzeko u Rwanda nta gahunda rufite yo gukoresha izi ndege ndetse ko nizo rwari rwatumuje mu 2018 byabaye ngombwa ko zihagarikwa ahanini bitewe n'impanuka zikomeye indege zo muri ubu bwoko zagiye zikora
Imwe mu ndege yo muri ubu bwoko iheruka gukora impanuka ni iya sosiyeti ya Ethiopian Airlines yabaye mu 2017 ahitana abantu 157.
Rwanda Air yatangiye gukora ingendo ziva n'izijya mu Buhinde guhera mu 2017, muri Werurwe uyu mwaka nibwo iyi sosiyeti yatangajeko yahagaritse ingendo yagiriraga muri icyo gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show