English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Rusizi: Ahari Amashyuza hasigaye amabuye gusa biturutse ku mazi yakamye akimukira ahandi


Ijambonews. 2020-08-25 14:19:33

Amazi y’amashyuza yari asanzwe ari mu kagari ka Mashyuza, mu murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, kuva ku mugoroba wo kuri uyu 24 Kanama 2020, yahavuye aratemba ajya hafi y’uruganda rukora sima rwa Cimerwa.

Aya mazi yari asanzwe amanuka ashyushye yagera ahantu akaguma hamwe abantu bakabasha kuyoga no kuyikandisha kuko ngo yabavuraga amavunane.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, wasangaga abantu ari benshi baje kuyivurizamo harimo n’abaturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa Kane tariki 20 Kanama 2020 ubwo uruganda rwa CIMERWA rwarimo rukoresha intambi rushaka amabuye akoreshwa mu gukora sima. Ndabananiye Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, yatangaje ko amazi atakamye burundu ahubwo yagabanutse agatungukira ahandi bikaba ngombwa ko bayakorera inzira.

Agira ati “Sinavuga ko amazi yakamye ariko yaragabanutse ugereranyije n’uko yari asanzwe, ntituramenya icyabiteye. Ubuyobozi bw’Akarere bwatubwiye ko buzohereza inzobere zo kubireba.” Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye avuga ko hacyekwa intambi zakoreshejwe n’uruganda rwa CIMERWA rusanzwe ruhafite ibirombe rukuramo amabuye akoreshwa mu gukora Sima.

Ati “Ubusanzwe nta muturage uhaturiye kuko batuye ahitaruye muri metero 300. Uruganda rwa Cimerwa ni rwo rukorera hafi yaho, kubera intambi bakoresheje ziracyekwa kuba nyirabayazana.”

Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye ni yo azwi nk’amashyuza ya Bugarama ahuje imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buherutse gutangaza ko bwifuza ko hubakwa Hoteli kugira ngo ifashe abahasohokera ntibabone serivisi bifuza.

Amazi y'amashyuza ataragenda yabaga ari ahantu hamwe abantu bakayoga bakanayikandisha



Izindi nkuru wasoma

Si ku butaka gusa, ahubwo no mu kirere: Uko u Rwanda rurimo kurambura amababa ku isi hose

Urujijo ku cyahitanye umugore utwite wasanzwe yapfiriye mu nzu yari amzemo iminsi 3 gusa

ITANGAZO RYA NYIRAMAJYAMBERE Martine RISABA GUHINDURA AMAZINA

Ahandi barahana: Icyatumye TSS Nyanza ifata umwanzuro wo kwirukana burundu abanyeshuri 16

Mu masaha 48 gusa: Abanyarwanda barenga 1,200 bavuye mu mashyamba ya Congo bagaruka iwabo



Author: Ijambonews Published: 2020-08-25 14:19:33 CAT
Yasuwe: 1427


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Rusizi-Ahari-Amashyuza-hasigaye-amabuye-gusa--kubera-amazi-yakamye-akimukira-ahandi.php