Rubavu:Nihenshi cyane hagufasha gusoza umwaka wishimye- Meya Kambogo
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2022 hateganyijwe ibitaramo byinshi bizafasha abanyarwanda gususuruka akomoza n’ahantu nyaburanga hafasha abagenderera Rubavu kunezerwa.
Mugihe abantu bakomeje kwibaza aho basusurukira muri izi mpera z’umwaka umuyobozi w’akarere ka Rubavu yavuze ko muri Rubavu hateganyijwe ibitaromo bikomeye harimo ikizaba kuri tariki ya 30 ukuboza 2022 kizabera kuri stade Umuganda ndetse n’ibindi byateguwe n’amahoteli atandukanye.
Ati “nibyo koko abantu bakeneye aho baruhukira bizihiza impera z’umwaka niyompamvu akarere ka Rubavu kiteguye kubaha ibyishimo binyuze mu bitaramo byateguwe haba ikizabera kuri tsade Umuganda ndetse n’ibindi byateguwe n’abantu batandukanye kugiti cyabo.”
Kambogo Ildephonse umuyobozi w'akarere ka Rubavu
Kambogo Ildephonse nanone yakomoje ku mutekano waka karere ka Rubavu mugihe abantu benshi batekereza ko intambara irikubera mu gihugu cya DRC irikugira ingaruka kumutekano waka karere avugako umutekano ari wose.
Ati “Abantu bakomeje kwibwira ko ibiri kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya DRC birikugira ingaruka kumutekano wacu.ibyo sibyo kuko umutekano ni wose kandi muminsi ishize nagiranye ibiganiro n’umuyobozi w'umujyi wa Goma dusangira amakuru ubuzima burakomeza nk’ibisanzwe kandi akarere karagendwa amanywa n’ijoro.”
Stade Umuganda hamwe muhazabera ibitaramo
Murwego rwo kwizihiza impera z’umwaka hamenyerewe igikorwa cyo kurasa umwaka Kambogo Ildephonse yavuze ko no muri aka karere bizakorwa kandi bigakorerwa hafi y’ikiyaga cya Kivu ubusanzwe cyigaruriye imitima ya benshi.
Yanditswe na EMMANUEL NDAYAMBAJE
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show