Rubavu:"Gusangira ubusa intandaro y'Amakimbirane mu muryango" Hon Sen Dushimimana ku munsi w'Abagore(AMAFOTO)
Nk''ahandi hose ku isi mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Rwanda muri rusange kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2023 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore aho ku rwego rw'akarere ka Rubavu wizihirijwe mu murenge wa Cyanzarwe Hon Senateur Lambert wifatanyije n'abagore batuye muri uyu murenge yagaragaje ko mugihe abagore batinyutse gukora byagabanya amakimbirane mu miryango.
Mukwizihiza uyu munsi kwitinya nibyo byatunzwe agatoki mubitera ubukene ndetse no gusuzugurwa aribyo ntandaro y'amakimbirane mu miryango aribyo bidindiza iterambere ryawo.
Nubwo bivugwa gutyo ariko, ubuyobozi ndetse n'abafatanyabikorwa baravugako uyu munsi usanze abagore hari intambwe bamaze gutera kandi ishimishije ariyo mpamvu yatumye bongera kubatera inkunga ibafasha muri urwo rugendo
Padiri Jean Paul Rutakisha Umuyobozi wa Caritas Rwanda Diyoseze ya Nyundo
Caritas Rwanda ni umwe mu mishinga yahaye inkunga aba bagore aho yabahaye amafaranga angana na Miliyonicumi na zirindwi n'ibihumbi ijana hamwe na zatelefoni zigera kuri 25 mu rwego rwo kubashyigikira mu bikorwa barimo by'iterambere nkuko byagarutsweho na Padiri Jean Paul Rutakisha umuyobozi wa Caritas Rwanda muri diyoseze ya Nyundo .
Yagize ati" Umugore wateye imbere umuryango ndetse n'igihugu kiba cyateye imbere niyo mpamvu nkatwe Caritas Rwanda duhora dushishikajwe no gufasha abagore ndetse n'abana kuko byagaragaye ko aribo bagiye basigazwa inyuma. Si ubwambere tubafashije kuko n'ubushize twatanze ibigega bifata amazi kuri ubu rero twibanze kubikoresho by'ikoranabuhanga nkuko insanganyamatsiko ivuga kandi n'imibare ivugako abagore bakirihasi mu mikoreshereze y'ikoranabuhanga kuko abagabo turenze 60% mugihe bakiri kuri 30% urumvako bakiri hasi arko urugendo rurakomeje."
Mugukomeza guca intege umurindi w'ubukene nk'intandaro y'amakimbirane mu miryango imishinga itandukanye igenda yereka amahirwe abagore bafite ndetse bikajyana no kubatera inkunga zitandukanye dore ko kuri uyu munsi aba bagore bahawe inkunga igera kuri 20,500,000 Frw harimo 2,400,000 Frw yatanzwe n'umuryango RICH ufasha abagore hakaba 1,000,000 Frw yatanzwe n'umushinga I.C.P.O hanyuma na 17,000,000 frw ndetse na telefoni 25 zatanzwe na Caritas Rwanda.
Agaruka kumpamvu zituma amakimbirane mu miryango adacika Hon Senateur Lambert Dushimimana yavuze ko kuba umugore nta ruhare yagira mun iterambere ry'urugo bishobora gukurura amakimbirane.
Hon Senateur Lambert Dushimimana yavuzeko abagore bakwiye gutinyuka
Ati' Burya abasangira ubusa bitana ibisambo ntakuntu umugabo yaba avunika wenyine hanyuma ngo umugore y'irirwe yicaye ngo amakimbirane abure kuvuka.ariko kuri ubu biiragaragara ko abagore bamaze gutinyuka kuko mu mirimo yose ubasangamo mwabonye uriya udoda inkweto kandi byari bimenyereweko ari umurimo w'abagabo turifuzako abagore bose batinyuka ."
Murekatete Chantal Umwe mubagore bari baje kwizihiza uyu munsi yatangarije ijambo.net ko iyo nta ruhare ugira mu iterambere ry'urugo nk'umugore usugurwa ndetse bigatuma ushobora kugirana amakimbirane n'uwo mwashakanye.
yagize ati "iyo buri gihe ibintu byose ubyiteze kumugabo ntaruhare na ruto ugira mu byinjira murugo nukuri birangira ubaye nkaho ntacyo umaze murugo. ariko amahirwe dufite kuri ubu ni menshi kuko igihugu kiradushigikiye ndetse hari n'imishinga myinshi iba ishishikajwe n'uko twatera imbere. ndashishikariza abagore bagenze banjye bose gufunguka amaso bakabyaza umusaruro amahirwe twahawe."
Abagore bahawe ibitenge mu kwimakaza isuku no kwihesha agaciro
Umuryango AEE watanze intama
Umugore akwiye gushyigikirwa n'umugabo
Inzego z'umutekano zishimira aho umugore ageze
Kambogo ildephonse umuyobozi w'akarere arashimira abagore abibutsa gutinyuka
Yanditswe na Emmanuel Ndayambaje
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show