English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu-Busasamana:Abaturage basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y'abazize Jenoside.

Abaturage batuye mu karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye basabwe kwerekana ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuko ngo hari ikigaragara mu gihe twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Abarokotse Jenoside,ubuyobozi inshuti n'abavandimwe ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 bavuze ko bibabaje binateye agahinda kuba hakigaragara imibiri hirya no hino itarashyingurwa ndetse na bamwe mu barokotse bakemeza ko batarabona ababo.

Kwibuka mu Karere ka Rubavu Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 29 byabereye mu murenge wa Busasamana muri Gacurabwenge nka hamwe Hari ikibaya cyanyuragamo abatuye Rubavu n'abavuye mu bindi bice bahungiye mu cyahoze ari Zaire.

Meya Kambogo Ildephonse  yavuze ko kugera mu Kibaya cya Busasamana byatangaga icyizere ko urokotse,kugera kuri Kaminuza ya Mudende nuko ngo ariko siko byagenze  bamwe mu bahungiye Busasamana barishwe.

Yavuze ko Birababaje kuba hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati:"birakwiye ko dufatanya hagatangwa amakuru kuko biha intege abarokotse,ntabwo bikwiye ko mu myaka 29 haba hakigaragara abagaragaza imibiri Ari uko bagiranye amakimbirane umwe akaba ashize ukuri hanze Kandi bikomeje kugaragara.

Meya Kambogo Ildephonse

Ndasaba ninginga uwaba afite amakuru kuyagaragaza abazize Jenoside bagahabwa icyubahiro tubagomba ndetse n'abakomeje kubura ababo ngo bakabashyingura bakaruhukira ahakwiye.Dufatante twese."

Meya Kambogo yakomeje  avuga ko hari ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse bafatanyije n'abafatanyanikirwa nubwo bidakemukira rimwe ariko ibikorwa bitanga umusanzu n'umusaruro mu Kwibuka Twiyubaka.

Yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside n'asaba abarokotse gukomeza kwihangana kuko ari byo bitanga ubushobozi bwo kwiyubaka bukaba n'igihugu aho guheranwa n'agahunda.

Ubuhamya bwa Nzitonda Olivier warokokeye i Rubavu buteye agahinda  yagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo asaba abazize Jenoside kuruhukira mu mahoro n'abarokotse kudaheranwa n'agahunda.

Yasabye abaturage gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu buhamya bwe yatangaje ko babajwe no kuba abaturage basigaye batanga amakuru kubera ko bagiranye ibibazo nyuma y'imyaka 29 bagikomeje guhishirana.

Yagize ati:"ibi ni ukudushinyagurira kuba abaturage bapfa amasambu,bakagirana amakimbirane akaba aribwo batobora bakavuga Aho batabye abacu,turabasaba nibatugaragarize Aho abacu bari tubahe agaciro tubagomba nibyo biduha amahoro kuko kubaho utazi Aho uwawe bamujugunye,icyobo bamutayemo ngo umukuremo umujyane mu rwibutso Aho uzajya umusura ni ukumwima agaciro n'icyubahiro tumugomba,turababaye dukeneye amakuru."

Muri iki gihe cy'icyunamo mu gihugu hose hatega yijwe ibikorwa byinshi bitandukanye bizanakomeza no mu munsi 100 ku ntego yo Kwibuka Twiyubaka.

Yanditswe na Yves Iyaremye



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Hamwe na Mupaka Shamba Letu abayobozi ba Koperative basabwe kuba NkoreBandebereho.

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Abantu 164 bamaze kwandura: Iki cyorezo kiri kugaragaza umuvuduko uhambaye.

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Abanyamerika basabwe gutaha ubutareba inyuma bakava muri Liban



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2023-04-08 08:59:26 CAT
Yasuwe: 160


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuBusasamanaAbaturage-basabwe-kugaragaza-ahakiri-imibiri-yabazize-Jenoside.php