Rubavu: Undi mugabo yasanzwe mu giti amanitse imbere y'akagari.
Mu Karere ka Rubavu umurenge wa Gisenyi habyukiye inkuru y'umuturage basanze amanitse mu mugozi imbere y'akagari k'Umuganda.
Ibi byagaragaye mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2024 aho uyu muturage utaramenyekana imyirondoroye yasanzwe hafi n'ishyamba ry'umusozi wa Rubavu mu mudugudu wa Rubavu akagari k’Umuganda umurenge wa Gisenyi.
Uyu mugabo yasanzwe amanitse imbere y'ibiro by'akagari k’Umuganda gahana imbibi n’akagari ka Rubavu, aho bitandukanyijwe n'umuhanda wa Kaburimbo uva mu murenge wa Rubavu werekeza mu mujyi wa Gisenyi.
Ikinyamakuru Ijambo.net cyavuganye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco ashimangira aya makuru anemeza ko iperereza ryo gushaka ikihishe inyua y’ibyabaye rigikomeje.
Yavuze ko amakuru bayamenye mu gitondo ari nabwo bahise bajya gutabara.
Ati "Ni umusore twasanze amanitse mu mugozi imbere y'akagari k'Umuganda, ntabwo turamenya icyabiteye, niba yiyahuye cyangwa yishwe iperereza ririgukorwa n'inzego zibfiitiye ububasha.’’
Yanakomoje no ku wundi muturage nawe uherutse kwiyahura agasangwa iwe murugo yitabye Imana.
Yagize ati ‘’Nibyo no ku cyumweru gishize hari undi twasanze yaguye mu nzu mu kagari ka Rubavu nawe iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane icyamwishe kuko we yasanzwe mu nzu yabagamo."
Tuyishime Jean Bosco yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, no kumenya ko ubuzima ubuzima bugomba gusigasirwa.
Abaturage baganiriye n'Ijambo.net basabye ko hakongerwa ubukangurambaga mu baturage bwo GUHINDURA imyumvire, basabye ko kandi umutekano wakomeza gukazwa ndetse n'inzego bireba zikiga ku gikomeje gutera izi mfu za hato na hato.
Mu Karere ka Rubavu ntabwo hagishira ukwezi hatagaragaye abantu bikekwa ko biyahuye haba ku musozi wa Rubavu, ku Kiyaga cya Kivu n'ahandi hatandukanye ari nayo mpamvu inzego zikomeje gukaza ingamba
Niyonkuru Olivier ni umwe mu baturage batuye hafi y'aho uyu muturage yiyahuriye yagize ati ‘’Turakeka ko yiyahuye kuko nta kimenyetso kitwereka ko yishwe, twabimenye mu gitondo birababaje kuba umusore yapfa gutya biragaragaza isura mbi."
Uyu muturage n'abandi batandukanye bavuga ko kuba bikomeje kubera mu kagari kamwe ari ikibazo gikomeye bagasaba ko inzego zibishinzwe zakwegera abaturage zigakaza n'umutekano.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show