English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Ibihombo ku bahinzi n'abacuruzi b'imboga n'imbuto byavugutiwe umuti. 

Mu karere ka Rubavu Intara y'Iburengerazuba ibihombo kubahinzi n'abacuruzi b'imboga n'imbuto byavugutiwe umuti n'umushinga watangijwe n'Umuryango ADECOL ku nkunga y'igihugu cy'Ububiligi.

 

Ubwo uyu muryango wahuguraga n'Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu n'abafite aho bahurira n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto biganje mo Amakoperative n'amasosoyete herekanwa umushinga ugiye guhindura imibereho y’abari muri ibi byiciro.

 

Paul Mbonyi umukozi w'umuryango ADECOR

yavuze ko nyuma yo kubona ibihombo abahinzi n'abacuruzi b'imboga n'imbuto bahura nabyo batangije umushinga ugamije gukemura ibibazo bahura nabyo.

 Umushinga batangije witwa GF4Cs ngo ufite intego harimo kongera umusaruro mu bwinshi n'ubwiza kuri hegitari, gukoresha inyongeramusaruro ‘imiti yica udukoko, guhingira ku gihe, gukoresha imbuto nziza hirindwa Igihombo nyuma y’isarura.

 Mbonyi avuga ko muri gahunda bafite Umusaruro uzaboneka uzahindura imirire,uzafasha abahinzi kugera ku masoko kandi mu mucyo, hirindwa igihombo ku bahinzi ndetse n’abacuruzi.

 Ati: “Turashaka ubuhinzi butanga umusaruro ku bahinzi, abaguzi n'abacuruzi. Amakoperative akorana n’ibigo by'imari, ibitanga inguzanyo n’ibigo by’ubwishingizi. Ibihingwa bifite ubwishingizi ntibizagira igihombo, kabone niyo haba hari imihindagurikire y’ikirere, ibiza, imyuzure cyangwa amapfa ku rwego rw’igihugu ”.

Yungamo agira ati:‘’Kongerera ubushobozi amakoperative bivuze ko tuzanashyiraho amasezerano yanditse hagati y’ uwaguze n'ugurisha imboga,hirindwa igihombo cyaza ku muhinzi igihe bitaguzwe. Nta rwitwazo rwo kuvuga ko ibicuruzwa byangiritse umuhinzi akaba ari we uhomba wenyine. Ibi byose bizaba bisobanutse mu masezerano. Mu gihe habaye igihombo, inyandiko izagaragaza uzabibazwa’’.

Perezida w’’ihuriro ry’amakoperative y’imboga n’imbuto mi Karere Rubavu, Biradukunda Jérôme, yishimiye iyi gahunda yo guteza imbere abahinzi mu karere ka Rubavu.

 Ati: “Turi abanyamuryango 800 bagize amakoperative 43,ibigo 12 by’ubucuruzi bikora vino n’umutobe. Abahinzi bahinga kuri hegitari imwe cyangwa igice cyayo.Nka Bazilete honyine bashobora gutanga toni 24 z’imboga.hakenewe ububiko bukonjesha no guhunika imboga kuko inyinshi murizo ziborera mu murima kubera kubura aho zibikwa ”

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko kuba abahinzi n'abacuruzi b'imboga n'imbuto bungutse undi mufatanyabikorwa bigiye kubazamura bikanazamura ubukungu bwabo n'igihugu muri rusange.

 

Mwiseneza Emmanuel umukozi ushinzwe Ishoramari mu karere ka Rubavu yagize ati:"umuryango ADECOL wari ufite gahunda yo gukorera mu mirenge mike ikora ku mupaka mu karere kacu ariko twumvikanye ko bakorera mu karere hose,kubera inyungu abahinzi n'abaturage muri rusange biteze imbere  imikoranire.

 Urumva niba bagiye gufasha umuhinzi kuva mu bihombo byose yashoboraga guhura nabyo biratuma bahinga,bacuruza batekereze gutera imbere nta bihombo,muri gahunda zabo Harimo gukurikirana umuhinzi agahabwa ibyo akwiye kubona hatajemo imbogamizi z'isoko n'ibindi."

 

Bimwe mubyo ubuyobozi bw'akarere buvuga uyu mufatanyabikorwa azakora harimo gutanga ubwishingizi ku mboga n'imbuto,gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro,kubashakira amasoko kandi umuhinzi akishyurwa mbere y'uko ibicuruzwa bijyanwa kugirango hatazamo imbogamizi zitandukanye nkizo bakundaga guhura nazo.

 Yagaragaje ko nyuma ya Rubavu, Umushinga uzagera i Musanze na Rusizi nk’uturere twunganira Kigali.

 

Abafite aho bahuriye n'ubucuruzi ndetse n'ubuhinzi bw'imboga.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Byagenze gute ngo Polisi ifate umugore wari ufite litilo 1,760 z’inzoga z’inkorano.

Rubavu: Hari urujya n’uruza ku mupaka muto (Petite Barrière).

Rubavu: Ababuriye ubuzima mu masasu yavaga muri Congo bari gufashwa na Leta y’u Rwanda.

Rwamagana: Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo barataka.

Rubavu: Amasasu yambutse umupaka yinjira mu kigo cy'Ishuri akomeretsa abaturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-13 07:26:34 CAT
Yasuwe: 243


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Ibihombo-ku-bahinzi-nabacuruzi-bimboga-nimbuto-byavugutiwe-umuti-.php