English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Hamwe na Mupaka Shamba Letu abayobozi ba Koperative basabwe kuba NkoreBandebereho.

Bamwe mu bayobozi b'amakoperative n'amatsinda akomeje gufashwa binyuze mu mushinga Mupaka Shamba Letu II mu karere ka Rubavu basabwe kuba NkoreBandebereho.

Babisabwe kuri uyu wa Kane mu nama y'umunsi umwe y'uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda binyuze muri Diyosezi ya Nyundo na Alert International yari igamije kubafasha gusangira ubunararibonye aho nyuma yo kwiga basabwe kugira umwihariko bihereye mu buyobozi.

Habyarimana Mathias umukozi wa komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu mushinga Mupaka Shamba Letu II avuga ko kuri ubu bari guhuza amakoperave, amatsinda n'amasosiyete kugira ngo basangire ubunararibonye bavemo abacuruzi bakomeye ariko bafite umwihariko wo kubiba amahoro.

Ati ‘’Ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugomba gukorwa mu Mahoro ariko na none atangirira mu ngo zabo, mu makoperative ubundi bakabona kuyasakaza aho bajya gukorera ubucuruzi, kuri ubu twaganiriye n'abayobozi tubasaba kwiheraho bahanga udushya kuko bahanzwe amaso n'abo bayoboye."

Habyarimana avuga ko guhuriza hamwe abafite ubunararibonye mu bintu bitandukanye byabafashije gusangira byinshi , kumenya uko ahandi bakora no kwigiranaho bagamije kuzana udushya duhindura imibereho y'abanyamuryango kandi ngo bazakomeza kubishyiramo imbaraga.

Baninka Jacqueline ni umwe mu bayobozi ba Kopetative TWIYUBAKE RUBAVU ashima uyu mushinga wabahuje kuko baganiriye bigatuma bamenya ibyo bagomba gushyiramo imbaraga kugira barwanye ibyakundaga kubateza ibihombo birimo kudahuza imyumvire.

Ati ‘’Twatangiye muri COVID-19 dutangira mu bihe bigoranye twaragerageje ariko kuba turi kubona abafatanyabikorwa baduha ubumenyi ni iby'agaciro.’’

Akomeza agira ati ‘’Twaganiriye na bagenzi bacu biduha ishusho y'igikwiye gukorwa ngo ibyacu bigende neza tugiye kuba umusemburo w'impinduka baturebereho, tuzane udushya kuko tuba twagize amahirwe yo guhura n'abandi tugasangira ubunararibonye twabyiyemeje."

Uyu muyobozi n'abandi bavuga ko biteze byinshi kuri uyu mushinga harimo kubahugura ku mategeko mashya agenga Amakoperative, kubakorera ubuvugizi, kubahuza n'abacuruzi bagenzi babo mu kuzamurana no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitutanyi no kuzana inkunga ibafasha kwiteza imbere.

Nyiraneza Beatrice nawe yagize ati ‘’Iyo tumaze guhugurwa bihindura byinshi muri Kopetative zacu kuko imyumvire twasanze itadufasha gutera imbere irahinduka, bituma ubumenyi duhawe tubusangira n'ubunararibonye ibintu bikagenda neza, ngashimira Umushinga Mupaka Shamba Letu ll waje kudufasha."

Umushinga Mupaka Shamba Letu uterwa inkunga ukanashyirwa mu bikorwa na CIJP(KOMISIYO Y'UBUTABERA N'AMAHORO YA KILIZIYA GATULIKA), ifatanyije na Alert International mu Rwanda, Pole Institute muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikiciro cya mbere cyatangiye mu mwaka wa 2019-2023 yagize uruhare mu gutegura amahugurwa avanaho zimwe mu mbogamizi mu bucuruzi, Kopetayive zahawe Inkunga ya miliyoni zirenga 24 n'amatsinda ahuzwa na Banki RIM bahabwa inguzanyo ziciriritse.

Kuri ubu mu mushinga Mupaka Shamba Letu II biteganyijwe ko bazafasha abagore 600 n'urubyiruko rurenga 100 mu kunoza ubucuruzi bambukiranya umupaka mu myaka ine.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Hamwe na Mupaka Shamba Letu abayobozi ba Koperative basabwe kuba NkoreBandebereho.

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe mu kigo cya TTC Gacuba II ryasanzwe ahamenwa ibishingwe.

Karongi: MINALOC yatanze umucyo ku iyegura ry’abayobozi b’Akarere bavugwaho serivisi mbi.

Iratsindwa amajya n’amaza: Manchester City imaze kuba instina ngufi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 11:23:39 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Hamwe-na-Mupaka-Shamba-Letu-abayobozi-ba-Koperative-basabwe-kuba-NkoreBandebereho.php