RIB yataye muri yombi abasore 2 bakekwaho kwiba inkoko 19
Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano hafungiye abasore babiri bakurikiranyweho kwiba inkoko 19 z'umuturage babanje gutobora inzu izo nkoko zabagamo.
Abatawe muri yombi ni Ishimzwe Claude w'imyaka 22 uturuka mu Mudugudu wa Cyangugu, Akagali ka Cyangugu,Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi na Ndatimana Nyabyenda w'imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Hangari Akagali ka Bisumo Umurenge wa Cyato Akarere ka Nyamasheke.
Undi bivugwa ko yatawe muri yombi ni Kwizera Daniel bikekwa ko yajyaga abarangira aho bajyaga kwiba bakagabana ikivuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Ninzi mu Murenge wa Kagano aho bafatiye Ndagijimana Egide yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byabaye saa munani n'iminota 14 z'igicuku gishyira ku wa mbere tariki ya 12 Kanama.
Yavuze ati"Binjiye mu nzu y’inkoko zirenga 40 kwa Ntabareshya Fulgence w’imyaka 39 utuye mu Mudugudu wa Kavune, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, barayitobora kandi yari iy’amatafari ahiye ariko yubakishije ibyondo kuko bisanzwe bikorwa mu giturage banga gushyiramo sima nyinshi"
Yakomeje agira ati"“Bamaze kuyitobora barinjiye, batangira kuzifata bazirunda mu mufuka bari bafite, bageze ku nkoko ya 19 Ntabareshya aba yabumvise arabyuka, bamwikanze barazirukankana.”
Gitifu yavuze ko uwo muturage yasohotse umutima uri ku nkoko ze asohoka avuza induru irondo riratabara n'abaturanyi be barabyuka baratangatanga .
Gitifu yongeye ati"“Babonye basumbirijwe bicara mu ishyamba riri hafi aho bihishamo, abaturage bakomeza kubashakisha babagwa gitumo muri iryo shyamba n’izo nkoko mu mufuka imwe yapfuye, bahita babajyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano muri iryo joro, umuturage asubizwa inkoko ze.”
Amakuru avuga ko bagifatwa bahise bemera ko bari bagamije kuzimaramo ngo bazigurishe bavuga ko uriya Kwizera Daniel basanzwe bakorana, abarangira aho bajya kwiba bakaza kugabana ayavuyemo bakanamuteza imbere banywera iwe.
Abaturage bo muri kano Kagari bagaye uyu mugabo wari umaze amezi abiri gusa ahimukiye, basaba ko icyaha nikimuhama akwiye kuzaryozwa ibyo babuze byose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show