English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDC: Imyigaragambyo idasanzwe yabereye I Goma

Abanyekongo bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye kwirara mu mihanda bamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bazisaba kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zikabavira mu Gihugu.

Aba Banyekongo biganjemo urubyiruko n’ubundi rwakunze kwitabira iyi myigaragambyo, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 bigabije imihanda bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga.

Abapolisi bagaragaye babuza aba bigaragambya gukomeza guteza ibibazo by’umutekano, ariko bakinangira.

Bimwe muri ibi byapa biriho ubutumwa bwo gushyigikira igisirikare cyabo, buti “FARDC komeza ukubite umwanzi tukuri inyuma.”

Ibindi byapa bivuga ko Abanyekongo bifuza ko inzego z’umutekano zabo ari zo zibarizwa muri iki Gihugu gusa, buti “FARDC na PNC (Polisi ya Congo) bakomeza kuba ari zo nzego zonyine z’umutekano ziwucungira Abanyekongo.”

Aba bigaragambya biganjemo urubyiruko rutagira akazi, babanje guhurira mu masangano y’ahitwa Mutinga mu Mujyi wa Goma, ubundi bafata urugendo rwo mu muhanda n’umuriri mwinshi bagaragaza uburakari bwinshi bavuza amafirimbi banaririmba.

Umunyamakuru wakurikiranye iki gikorwa cy’imyigaragambyo, avuga ko aba bigaragambya, bavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ntacyo zibamarira mu Gihugu mu gihe zitari kugaba ibitero kuri M23.

Umwe mu bigaragambya yagize ati “Izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zaje zije kurwanya M23 ariko nta na rimwe twigeze tuzibona zigaba ibitero kuri uyu mutwe.”

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma yuko imiryango itari iya Leta, ihagurutse yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izishinja gukorana n’umutwe wa M23.

Kuva ingabo za EAC (EACRF) zagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari intambwe yatewe, kuko umutwe wa M23 umaze kuzishyikiriza ahantu hatandukanye wagenzuraga harimo igice cya Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

M23 irakurikizaho iki nyuma yo gufata no kugenzura umujyi wa Goma muri DRC.

Lt. Col. Willy Ngoma ijwi rikomeye rya M23: Inzira y'ubuzima n'urugendo rwe rwa Gisirikare.

U Rwanda rwakiriye abakozi ba Banki y'Isi 40 bari baraheze i Goma kubera intambara.

Goma mu maboko ya M23: Imipaka yongeye gufungurwa, Abanyarwanda bataha bishimira ubuzima.

Bidasubirwaho M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Goma.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-18 10:19:26 CAT
Yasuwe: 209


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDC-Imyigaragambyo-idasanzwe-yabereye-I-Goma.php