English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Qatar yiyemeje guteza imbere ubushakashati n’ubwenge buhangano mu Rwanda.

 

U Rwanda na Qatar basinye amasezerano agamije guteza imbere serivise z’itumanaho ndetse ni ikorana buhanga mu Rwanda.Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023 mu inama yahuje ibihugu byo  muri Afurika n'Igihugu cya Qatar yabereye mu Rwanda.

 

Aya masezerano yashizweho umukono na Minisitiri wa Qatar ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga Mohammed bin Ali Al Mannai na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe itumanaho na inovasiyo Musoni Paula Ingabire.

Leta ya Qatar igaragaza ko aya masezerano agamije guteza imbere umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi  mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga.muri aya masezerano harimo ajyanye no guteza imbere ubushakashatsi,gushiraho politi n’ingamba z’ikoranabuhanga,guteza imbere ibijyane n’ubwenge buhahano(Artifical Intelligance).

 

Minisitiri wa Qatar ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga Mohammed Ali, yavuze ati” ubu bufatanye ni ikimenyetso cyuko twiyemeje guhanga udushya haba imbere mu igihugu no hanze yacyo” aya masezerano yashizeho uburyo bwo gusangira ubunararibonye mu bijyanye no guteza imbere imigi ndetse n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.

Perezida Kagame yaganirije urubyiruko ku gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-12 22:22:14 CAT
Yasuwe: 219


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Qatar-yiyemeje-guteza-imbere-ubushakashati-nubwenge-buhangano-mu-Rwanda.php