Nyagatare:Abayobozi bakuru b'u Rwanda na Uganda bahuriye mu nama
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi mu Karere ka Nyagatare habereye inama yiswe "Rwanda and Uganda Cross Border Security Meeting" yari igamije kurushaho guteza imbere umubano mwiza hagati y'ibihugu bombi.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yitabiriwe n'abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, Clementine Mukeka na Ambasaderi Joshua Julius Kivuna ukuriye ishami ry'Amahoro n'Umutekano muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya Uganda.
Iyi nama kandi yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa,Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n'abandi bari mu nzego zitandukanye na Polisi ku ruhande rw'u Rwanda
Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ubwo Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane ,Mukeka Clementine yatangizaga iyi nama yavuzeko iyi nama irushaho gukomeza ubufatanye buri hagati y'ibihugu byombi .
Ati"Ndashaka kugaruka ku kamaro k'inama y'uyu munsi no gushimangira intego duhuriyeho mu gushimangira umubano w'ibihugu byombi. kwitabira kw'abayobozi bo mu nzego nkuru bahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no muri Uganda ni ikimenyetso gikomeye cyo kwiyemeza duhiriyeho mu bijyanye no kwimakaza umubano hagati y'u Rwanda na Uganda."
Kugeza ubu umubano hagati y'u Rwanda na Uganda uhagaze neza nyuma yuko mu 2017 umubano w'ibihugu byombi wari warajemo agatotsi.
Iyi nama ibaye mu gihe umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bikaba biteganijwe ko agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we wa DRC Gen Christian Tshiwewe Songesa ku ngingo ijyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show