English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nta bafana ku kibuga! Umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports FC

Nyuma y'uko umukino w'umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) wahuje Bugesera na Rayon Sports uhagaritswe ugeze ku munota wa 57 kubera imvururu zabayeho , kuri ubu Federasiyo y'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yafashe umwanzuro kuri uyu mukino.

Uyu mukino ugomba gusubukurwa ku wa 21 Gicurasi 2025, saa kumi kuri Sitade ya Bugesera ndetse abakinnyi n'abasifuzi bakaguma ari ba bandi.

Umukino uhagarikwa ikipe ya Bugesera FC yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ibi bizagumaho, abakinnyi bakoreshejwe muri uyu mukino nibo bazakomeza gukoreshwa, nta bafana bazaba bemewe kwinjira ku mukino ku mpande zombi.

Iyi myanzuro yafashwe hashingiwe ku ngingo ya 21 y'imyitwarire muri FERWAFA.

Ku kijyanye n'abayobozi bazaherekeza amakipe yombi ni:  Komite yose y'ikipe na Perezida w'icyubahiro w'ikipe kuri kuri buri ruhande.

Ikipe ya Rayon Sports kandi izakina imikino ibiri ya Shampiyona isigaje irimo uwa Vision FC na Gorilla FC, nta bafana ku kibuga.

Imvururu zabaye kuri uyu mukino zaje nyuma y'uko abakinnyi n'abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko batishimiye ibyemezo byafashwe n'umusifuzi, ndetse batangira kumvikana bavuga ko barambiwe uko basifurirwa mu mikino ya Shampiyona y'u Rwanda.

Ibi byose byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports n'abakunzi bayo muri rusange babaraga umukino ku mukino muri itatu basigaje ngo barebe ko bakongera kwegukana igikombe cya shampiyona baheruka mu 2019.



Izindi nkuru wasoma

Bategereje amatike basezeranyijwe! – Amabanga ya nyuma y’abanyamahanga ba Rayon Sports

Rwatubyaye Abdoul yikomye abafana ba Rayon Sports bamwita ikibazo

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Ndabakunda nubwo ibihe bihinduka! - Ayabonga yahaye ubutumwa bukakaye Aba-Rayon

Amarira mu Mihanda ya Merseyside: Abafana ba Liverpool Bagongwaho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 17:22:47 CAT
Yasuwe: 112


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nta-bafana-ku-kibuga-Umwanzuro-ku-mukino-wa-Bugesera-FC-na-Rayon-Sports-FC.php