English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria:Umugore yashashwe n’ibise bitunguranye ahita abyarira muri gare

Umugore utavuzwe izina wo muri Nigeria yabyariye muri gare yo mu gace ka Lagos ubwo yafatwaga n’ibise mu buryo butunguranye ndetse ahita abyara.

Akimara gufatwa n’ibise abagore bakorera ubucuruzi aho hantu bahise bamufasha abyara neza kandi bikaba byashimishije benshi kuba yabashije kubyara neza.

Abashinzwe ubutabazi batangaje ko uwo mugore yabyaye umwana w’umuhungu ufite ubuzima bwiza.

Uyu mugore n’umwana we bahise bajyanwa mu bitaro bya Lagos State Emergency Management Agency (LAMESA) kugirango bakurikiranwe n’abaganga.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook witwa Sunday Ogunsola yavuze ko uwo mwana agomba kwitwa ‘Abiona’ izina ry’ururimi rw’ikiyoroba risobanura uwavukiye ku rugendo.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Ubufaransa:Polisi yarashe umugabo washakaga gitwika umusigiti ahita apfa



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-21 08:11:46 CAT
Yasuwe: 150


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NigeriaUmugore-yashashwe-nibise-bitunguranye-ahita-abyarira-muri-gare.php