English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze : Polisi yarashe umwe muri batatu bari bitwaje intwaro gakondo bagashaka kuyirwanya.

Polisi ikorera mu karere ka Musanze ubwo yari iri kuburinzi mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023 , yahuye n’abasore 3 bitwaje intwaro za gakondo bashaka kuyirwanya umwe araraswa

Ibi byabereye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze.

 Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga atangaza ay’amakuru Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu ma saa sita n’igice, ubwo Polisi yari mu kazi kayo ko gucunga umutekano, yahuye n’insoresore eshatu bikekwa ko ari abajura, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite, banga guhagarara ahubwo bashaka guhangana na Polisi bakoresheje intwaro gakondo bari bitwaje”.

akomeje “Ubwo bageragezaga gucika byatumye habaho kurasa, umwe muri bo wari ufite igikapu, Polisi yasanze kirimo Computer imwe na telefoni enye, bigaragara ko aribyo bari bamaze kwambura abaturage”.

Ni mu gihe uwarashwe imyirondoro ye itaramenyekana

Polisi yijeje abatuge ko ifitew ubushobozi bwo guhangana n’insoresore zikomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura bwitwaje intwaro .

Ibi bibaye mu gihe Polisi ivuga ko itazihanganira abahungabanya umutekano w’abaturage  bakora ubujura bwitwaje intwaro ko izakora ibishoboka byose kugira ngo bicike .

 

Umwanditsi : Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Ubufaransa:Polisi yarashe umugabo washakaga gitwika umusigiti ahita apfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-17 14:28:49 CAT
Yasuwe: 289


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musanze--Polisi-yarashe-umwe-muri-batatu-bari-bitwaje-intwaro-gakondo-bagashaka-kuyirwanya.php