English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Abakekwaho kwiba no gukomeretsa abaturage batawe muri yombi

Inzego z'umutekano ku bufatanye n'inzego zibanze zikorera mu Karere ka Muhanga zakoze umukwabo ugamije guta muri yombi amabandi yiba akoresheje imihoro mu mujyi wa Muhanga maze hafatwa itsinda ry'amabandi yakoraga ubwo bugizi bwa nabi.

Iryo tsinda ryafashwe rigizwe n'abasore n'abakobwa bakoreshaga imihoro mu kwambura abaturage bo mu mujyi wa Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye Jean Claude Nshimiyimana yavuzeko muri uwo mukwabo umaze gukorwa abagera kuri 20 bamaze gufatwa riko ibikorwa byo gushaka abandi bafatanya biracyakomeje.

Ati"gahunda yo gufata abandi iracyakomeje kuko dukurikije urutonde rw'abakekwaho kwambura no gukomeretsa abaturage bose ntabwo barafatwa."

Gitifu Jean Claude yavuzeko  batangiye ibikorwa byo kubahiga guhera tariki ya 19 Mata  buri joro bakagira abo bafata.

Akomeza avugako kugirango bategure icyo gikorwa byaturutse ku makuru yagiye atangwa n'abaturage bavuga aho babategera  maze batangira kujya bahashira irondo maze babasha kubafata.

Jean Claude yanavuzeko mu bafashwe harimo abari baherutse gutobora inzu y'umucuruzi batwara ibirimo byose ubu bakaba bagiye kugezwa imbere y'ubutabera.

Gitifu Jean Claude ashimira abaturage batanze amakuru kandi agasaba abaturage bose kuba maso kugirango bajye batangira amakuru ku gihe.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamabuye buvugako abafashwe bose bari mu cyigero cy'imyaka hagati ya 20-30 y'amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuzeko abo bagiye bafata bose babasanganye ibikoresho bajyaga bifashisha mu kwambura abantu.

Umurenge wa Nyamabuye ukunze kugaragaramo ibikorwa by'ubwambuzi ndetse no gukomeretsa kuko nko mu minsi ishize abagizi ba nabi bitwaje imihoro binjiye mu rugo rw'umuturage batema umugabo n'umugore mu buryo bukabije batwara ibikoresho byo mu nzu n'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-25 09:59:37 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaAbakekwaho-kwiba-no-gukomeretsa-abaturage-batawe-muri-yombi.php