Minisitiri Mushya w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere ta riki 28 Ugushyingo 2022.
Dr Sabin Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Yahawe iyo mirimo nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.
Dr Sabin Nsanzimana Asimbuye Dr Ngamije Daniel wari Minisitiri w’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020, asimbuye Dr Diane Gashumba.
Hari Abandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima. Asimbuye Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali.
Yanditswe na Mukeshimana adolphe
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show