English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya:Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bahawe imyanya muri Guverinoma

Perezida wa  Kenya William Ruto yatangaje abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye bane muri bo babarizwa ku  ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya.

Ruto atangaje abandi ba Minisitiri mu gihe ku wa Gatatu w'icyumweru gishize aribwo yari yashize ahagaragara abandi ba Minisitiri ariko avuga ko azongera  gutangaza abandi nyuma yo kugisha inama abandi banyapolitike.

Abaminisitiri bane bari ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegesti babarizwa mu ihururo Azimio la Umoja, aba barimo John Mbadi wagizwe Minisitiri ushinzwe ikigega cy'igihugu,Opiyo Wandayi wagizwe Minisitiri w'ingufu na Peteroli,Ali Hassan Joho wagizwe Minisitiri w'Ubucukuzi bw'MAabuye y'agaciro na Wycliffe Oparanya wagizwe Minisitiri w'Amashanyarazi.

Abandi ba Minisitiri baturuka mu ihuriro riri ku butegetsi barimo Salim Mvurya,Rebecca Mian , Kipchumba Murkomen, Alfred Mutua, Justin Muturi na Stella Soi Lang'at.

Nyuma yo gutangaza abagize Guverinoma bashya yavuze ko acyiri kurambagiza abandi bo gushyira mu yindi myanya isigaye kandi nabo akazabatangaza mu gihe cya vuba.

William Ruto kandi yasabye ko abantu batawe muri yombi bari gukora imyigaragambyo barekurwa kandi ibyaha byose baregwa bakabihanagurwaho.

 



Izindi nkuru wasoma

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Rayon Sports ntivuga rumwe na FERWAFA.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-25 11:31:49 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KenyaAbatavuga-rumwe-nubutegetsi-bahawe-imyanya-muri-Guverinoma.php