Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero
Muri Kenya abantu barenga 40 bapfuye nyuma y’uko urugomero rushwanyutse kubera imvura nyinshi rugateza imyuzure hafi aho, nk’uko abategetsi baho babitangaza.
Ingo z’abantu benshi zatwawe n’imihanda iracika nyuma y’uko urwo rugomero ruturitse mu gace kari hagati y'umujyi muto wa Kijabe n'ahitwa Mai Mahi ku muhanda mugari uva Nairobi werekeza i Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.
Guverineri w’intara ya Nakuru Susan Kihika yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “42 bapfuye, ni ikigereranyo cy’agateganyo. Haracyari benshi bakiri munsi y’ibyondo.”
Peter Muhoho yarokotse iki kiza, benshi mu baturanyi be cyabatwaye, yagize ati: “Nari ndyamye ubwo numvaga guturika cyane kwakurikiwe no gutabaza.
Amazi yari yuzuye ahantu hose. Dutangira gutabara abantu. Iki gikapu ni icy’umwana nzi. watwawe n’amazi. Nagisanze hepfo.”
Ibikorwa byo gushakisha abantu babuze muri ako gace ka Mai Mahiu birakomeje, nk’uko ibinyamakuru by'aho bibivuga.
Uru rugomero rwaturitse mu ijoro ryo ku cyumweru abatuye muri ako gace basinziriye. Byatumye inzu nyinshi n’imibare y’abapfuye n’ababuze iba myinshi.
Ibitaro biri muri aka gace byarengewe mu bushobozi kubera umubare w’abakeneye ubuvuzi bakomeretse.
Umunyamakuru wa BBC wahageze avuga ko ubutabazi butoroshye kuko umuhanda mugari wa Nairobi – Mai Mahiu – Nakuru kugeza ubu usa n’utari nyabagendwa kuko igice kinini cyawo cyangijwe n’amazi.
Abantu barenga 100 bamaze gupfa kubera iyi myuzure iva ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Kenya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show