English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Itsinda ry’abapolisi ryari riri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ryasimbuwe.

 

Ku ya  11 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPU-I ryari riri mu  butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Iri tsinda rya sesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane riyobowe na SSP Mudathir Twebaze risimbuye iryari rishoje inshingano zaryo .

CP Bruce Munyambo yahaye ikaze iri tsinda ndetse anarishimira akazi katoroshye ko kurinda abaturage ryakoze .

Itsinda ry’abapolisi RWAFPU rifite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili bo mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye n’izindi nshingano zitandukanye.

SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yagaragaje ko mu gihe bamaze muri ubu butumwa bw’amahoro batakoze ibikorwa by’umutekano gusa  ahubwo ko bakoze n’ibyo kubungabunga ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage .

 

 

 

 Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-12 10:30:01 CAT
Yasuwe: 362


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Itsinda-ryabapolisi-ryari-riri-mu-butumwa-bwamahoro-muri-Sudani-yEpfo-ryasimbuwe.php