Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma
Nyuma yuko Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, biteganyijwe hatangazwa ingengabihe y’ibikorwa bye, birimo kwakira abayobozi ba AFC/M23.
Amakuru yo kugera i Goma kwa Joseph Kabila, yatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwamuhaga ikaze kandi bumushimira ko yahisemo neza.
Amakuru ahari ubu, avuga ko nyuma yuko uyu Munyapolitiki wayoboye iki Gihugu akigarutsemo avuye mu buhungiro, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, hajya hanze imirongo migari y’ibikorwa bye muri aka gace kamaze igihe kagenzurwa n’iri Huriro rya AFC/M23.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kivuga ko abantu bo hafi ya Joseph Kabila, bemeza ko guhera kuri uyu wa Kabiri atangira kwakira abantu banyuranye bakagirana ibiganiro, bigamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije iki gihugu yigeze kuyobora.
Umwe muri aba bari hafi ya Kabila, yagize ati “Gahunda y’uko azagenda yakira abantu yamaze gutegurwa, ubu igisigaye ni ugushyira mu bikorwa iyo gahunda, ni ukuvuga kwakira abayobozi ba AFC/M23, imiryango itari iya Leta, imiryango y’amadini n’amatorero, urwego rw’abikorera, ishyirahamwe ry’Urubyiruko, abavoka, abanyamakuru n’abandi.”
Uyu uri hafi ya Kabila, yakomeje agira ati “Agomba kumva ibitekerezo byabo, ari mu rugendo rugamije gushaka umuti urambye, rero ni ngombwa ko yumva buri wese, abantu bakavuga ikibari ku mutima.”
Joseph Kabila wari umaze igihe acecetse, mu cyumweru gishize, yagejeje ijambo ku Banyekongo, aho yagaragaje ko Igihugu cyabo kiri mu kangaratete, kubera ibibazo biri mu nzego zinyuranze zirimo Imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, ndetse n’ikibazo gikomeye cy’umutekano muri DRC.
Yavuze ko ibi byose bishinze imizi ku butegetsi budashoboye bwa Perezida Félix Tshisekedi wamusimbuye, bwamunzwe n’ibibazo uruhuri birimo ruswa, ndetse no kunyereza umutungo wa Leta.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show