English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese abantu bose bagomba kugushima? Dore impamvu abantu baguha urwamenyo bakiguca iryera

Mu Isi y’abazima, umuntu avuka yihariye mu miterere no mu migenzereze nubwo hari ibyo ahuza n’abandi, ariko bitewe n’abakuzengurutse ukaba nk’ikibazo cyangwa igisubizo igihe bakubonye.

Twiganirire! Wigeze unyura mu bantu bakaguha urwamenyo bikagutera kwitekerezaho, rimwe na rimwe ukabura impamvu bagusetse, ubona baryana inzara, bikanakubabaza?

Dore zimwe mu mpamvu zituma baguha urwamenyo igihe bakubonye:

     1.  Utandukanye na bo

Kimwe mu birangaza abantu harimo kuba babona umuntu ugaragaye mu buryo bwihariye. Wenda yambaye imyenda migufi cyane igaragaza ibice by’ibanga kandi badasanzwe babibona, iyo muhuye uvuga ibintu biterekeranye cyangwa bisekeje, cyangwa bakubonamo ubwenge buke bakurije imyaka ufite.

      2.    Ni abanyantege nke

Buriya guseka umuntu ukunyuzeho kubera uburyo umubona bigaragaza intege nke no kutaba umunyabwenge rimwe na rimwe. Wenda byakumvikana igihe wegereye nyiri ubwite ukamubwira ko ari kwitwara mu buryo butuma asekwa cyangwa ibitagenda neza, ariko kumuseka bikagaragaza ko ibyo bikunaniye, wikirigita ugaseka kuko uwo useka ntamenya icyo akosora ahubwo uramwangiriza.

Umwe mu banditsi b’ibitabo, Kurt Cobain, ni we wagize ati “Baranseka kuko ntandukanye na bo, nanjye nkabaseka kuko bose ari bamwe.”

Ubyange cyangwa ubyemere, ntubereyeho kunezeza abantu kuko ntawushimwa na bose, ahubwo ubereyeho kwishima mu buzima. Nubwo dusabwa kutabangamira abandi, hari igihe abandi bakubangamiye, ntukwiye kubaha urwaho ngo wangirizwe n’ibyo bagukorera.

Gusekwa utazi impamvu rimwe na rimwe birababaza bigatera n’indwara zangiza ubuzima bwo mu mutwe nk’umuhangayiko ukabije, kwiyanga no kwibaza niba usekeje koko, kwibaza niba hari ikibazo ufite ku mubiri n’ibindi ariko se kwikomereza gahunda zawe wishimye bigutwaye iki? Gusa birakomeye kwirengagiza ko bagukwena.

Biba bibi cyane ku bantu bitakarije icyizere cy’ubuzima kuko igihe asekwa yumva hari ibintu bibi bimuriho mu gihe uwamaze kwisobanukirwa atita ku bamureba akikomereza ubuzima.

Tugarutse ku ruhande rw’abaseka abandi, turavuga n’ihohotera: Uburyo umuntu agaragaramo menya ko nta ruhare abigiramo. N’iyo yabigiramo uruhare ni uburenganzira bwe, wenda ni byo byishimo mu buzima bwe. Ni byiza kwishimira imyanzuro y’abandi aho kuyinenga no kwikunda ariko utibagiwe n’abandi.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire

EID AL-ADHA izahurirana n’ikiruhuko rusange – Dore uko byahinduye gahunda za Leta

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-26 19:12:01 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-abantu-bose-bagomba-kugushima-Dore-impamvu-abantu-baguha-urwamenyo-bakiguca-iryera.php