DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasabye abarimu bahunze ibice byigaruriwe na M23, gusubirayo bagakomeza akazi kabo, ni nyuma yuko bigiye bigaragara ko ibikorwa by'uburezi byagiye bihagarara bitewe n'intambara ikomeje kujya mbere hagati ya M23 na FARDC ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bayo.
Biteganijwe ko tariki ya 02 Nzeri 2024, aribwo umwaka w'amashuri 2024/2025 uzatangira hakaba hafashwe icyemezo ko abarimu bari mu buhungiro basubira mu bice bakoreramo bagakomeza akazi nkuko byari bisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Madame Kamala, Umujyanama w'ibyubuzima n'uburezi wa Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru , yagize ati"Murabizi ko tariki ya 02 z’uku Kwezi kwa Cyenda ,ariho amashuri yose agomba gutangira mu gihugu hose ari ayigenga n’aya Leta kandi Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bige."
Yakomeje agira ati"Abarimu nabo rero bagomba gukora ibishoboka bagasubira mu duce baturutsemo amashuri agatangira bariyo ibyo birafasha cyane kugira ngo abanyeshuri bazige bameze neza abayobozi b'amashuri na bo barasabwa gushyiramo imbaraga”.
Nubwo Guverinoma ivuga ibyo, abarimu bo bavuga ko bavuye mu bice bigenzurwa na M23 bahunze abagizi ba nabi bityo ko gusubirayo ari ibintu bisa naho bidashoboka.
Umuyobozi wa sosiyeti sivile muri ako gace , Gentil Karabuka , avuga ko nubwo hari abarimu bahunze M23, hari abasigaye mu kazi bari kwigisha kandi bakaba ntakibazo bafite, ahera aho asaba n'abandi kugaruka muri ibyo bice.
Bivugwa ko hatarafatwa icyo cyemezo hari abarimu bamwe na bamwe bagiye baterwa ubwoba bakabwirwa ko nibadasubirayo bazirukanwa gusa ibyo ntibibafataho.
Ku ruhande rw'abarimu basaba ko bakomereza akazi kabo mu nkambi aho bahungiye aho kugirango basubire mu gice cy'umwanzi ngo cyane ko 90% by'abahunze biganjemo abanyeshuri.
Abo barimu n’abanyeshuri bahunze baturutse muri teritwari ya Rutshuru na Masisi no mu nkengero za Rubero aho umutwe wa M23 wigaruriye utwo duce ,itwambuye ingabo za Leta ya Congo mu ntambara bahanganyemo imaze igihe kirenga imyaka ibiri nk’uko ijwi rya America ribitangaza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show