English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru acukumbuye: Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika, ibitangaje kuri we.

Trump ni we muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu utowe akuze kurusha abandi kuko afite imyaka 78, kandi akaba aciye agahigo ko kuba Perezida yarashinjwe ibyaha  70 agahamwa n’ibyaha 34 bitandukanye.

Uyu Donald Trump kandi atsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika  ni nawe wenyine ubitse agahigo ko kuba yarabashije gutsinda abagore 2 mu matora ari bo Kamala Harris na Hillary Clinton.

Donald Trump yegukanye intsinzi  yo kuba Perezida  wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika  nyuma yo kugeza ku majwi 277, mu gihe uwo bari bahnganye kuri uyu mwanya ari we Kamala Harris yagize amajwi 224.

Ni amajwi atangwa hagendeye kuri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko zirindwi zigira uruhare runini mu kugena uri butorwe. Izo zirimo iya Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.

Ese ubundi uyu mugabo w’igihangage akaba n’ikirangirire mu bijyanye n’ubucuruzi ni muntu ki?

Donald Trump ubishatse wamwita kirihahira, umugabo uvuga ibyo ashaka, utagira ubwoba mu mivugire, wigirira icyizere, utebya bidasanzwe, umukire wo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.

Amateka ye ni maremare bitewe n’ibikorwa bye birimo ubucuruzi, ubuhanzi, ubwubatsi, politiki, kumenyekanisha ibikorwa, Siporo, ibiganiro kuri Televiziyo, kuvuga imbwirwa-ruhame zikakaye, kugira uruhare mu marushanwa y’ubwiza, ishoramari n’ibindi.Twifashishije imbuga za internet zitandukanye, twagerageje gukusanya amwe mu mateka y’uyu mugabo.

Donald John Trump yavutse ku wa 14 Kamena 1946 avukira mu mujyi wa New York; ni umuhungu wa Fred Trump na Mary Anne Trump. Ni umwana wa Kane mu bana batanu.

Arubatse, afite abana batanu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye muri bo babiri baratandukanye, uwa gatatu niwe bari kumwe ubu witwa Melania Knauss aho bashyingiranywe mu 2005.

Yize muri Kaminuza ya Fordham University mu gihe cy’imyaka ibiri. Nyuma yaje kwinjira mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton riherereye muri Kaminuza ya Pennsylvania. Kwiga yabifatanyaga no gukora akazi mu isosiyete y’ubwubatsi ya se izwi ku izina rya Elizabeth Trump & Son.

Trump yaje kurangiza mu ishuri rya Wharton mu 1968 aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu by’ubukungu,  ahita yinjira mu isosiye ya se neza. Mu 1971 yahawe ububasha bwo kuyigenzura aza no kuyita "The Trump Organization".

Trump kandi yize no mu ishuri rya gisirikare rya New York Military Academy aho yaje kurangiza ari mu banyeshuri beza bafite amanota meza. Kuri ubu ni umuntu uzwi mu bikorwa by’ubwubatsi ndetse akaba anazwi mu itangazamakuru na politiki.

Ese ubundi  kugira ngo uyu rurangiranywa mu bucuruzi n’ishoramari abigereho byatangiye bite?

Trump yarangije amashuri afite umutungo ungana n’amadolari ya Amerika 200,000 (Ugereranije no muri iki gihe yaba ageze kuri $1,021,000 mu 2016). Yatangiriye impano ye mu isosiyete y’ubwubatsi ya se izwi ku izina rya yibandaga ku kubaka inzu zikodeshwa n’abafite ubushobozi buringaniye.

Mu 1971, Trump yaje kwerekeza Manhattan, aho yaje kwinjira mu mishinga y’ubwubatsi minini; aha akaba yarifashishije ubunararibonye bwe mu gukora ibishushanyo mbonera bigezweho byatumye akurura imitima ya benshi.

Hagati aho ariko yamenyekanye ubwo isosiyete ye y’ubwubatsi yagezwaga mu nkiko izira kuba itarubahije amategeko y’ubwubatsi, gusa icyo gihe Trump yashinjije inzego z’ubutabera kumubonerana kuko sosiyete ye yari nini kandi ifite ubunararibonye kurusha izindi.

Mu 2001 nibwo Trump yarangije kubaka umuturirwa we Trump World Tower wegeranye n’icyicaro cya Loni giherereye i New York. Yahise anatangira kubaka indi nyubako ahiswe Trump Place mu nkengero z’umugezi wa Hudson.

Trump kandi afite imyanya y’ubucuruzi mu isosiyete Trump International Hotel and Tower; hakaba hari n’andi masosiye amwishyura kubera gukoresha izina rye arimo nk’iyo muri Turikiya izwi ku izina rya Trump Towers Istanbul, mu Ukuboza 2015 iyo sosiye ikaba yaratangiye inzira y’amategeko yo kureba uko yakwitandukanya nawe nyuma y’ijambo yavuze ryo kubuza abayisilamu kwinjira muri Amerika.

Byose Trump abikora binyuze mu kigo yise Trump Organization; iki kigo akaba ari cyo gikoresha kikanagenzura ibikorwa by’ishoramari mu bwubatsi hirya no hino ku Isi.

Ni gute Donald Trumpm amenyekanisha ibikorwa n’uruhushya rwo gukoresha izina rye?

Kubera kuba rurangiranwa, Donald Trump yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa ndetse n’izina rye rika ryishyuzwa ku muntu warikoresheje mu bikorwa bye.

Iri zina kandi yaryifashishije mu bikorwa bye by’ishoramari birimo amasosiyete atandukanye arimo nk’iyitwa Trump Financial, The Trump Entrepreneur Initiative benshi bakunze no kwita Trump University n’ibindi birimo kugaragara ku masaha, imyambaro, ibinyobwa,ibitabo n’ibindi.

Ibanga akoresha kugira ngo yigire igitangaza!

Mu bijyanye n’imitekerereze, abantu kenshi bahora biyifuriza ibyiza. Niyo mpamvu twubaha umuntu ufite ibyiza yagezeho, kuko biba ari ikimenyetso cy’ibishoboka kuri twe.

Nk’ubu iyo tuvuze Trump, benshi twumva umugabo w’umukire ufite inyubako nyinshi cyane kandi ndende, nyamara nyinshi muri zo ntabwo ari ize, ahubwo zikoresha izina rye. Gusa nanone Trump agira inyubako ye y’agatangaza, izwi nka Trump Tower.

Donald Trump ni muntu ki muri Politiki?

Trump yakunze kunanirwa gusobanura neza umurongo wa politiki we. Raporo yo mu 2011 yakozwe n’ikigo-Center for Responsive Politics yerekanye ko Trump yagiye atera inkunga ibikorwa by’amatora muri Amerika; kandi agatera inkunga amashyaka yombi ariyo aba-republicains n’aba-democrates. Nyuma ya 2011 yaje gushyigikira abaharanira aba-republicains ku buryo bugaragara kurusha bagenzi babo bahangana.

Trump ni umwe mu bateye inkunga Ronald Reagan kugira ngo abe Perezida wa Amerika ndetse mu 2012 yashyigikiye ko Mitt Romney yiyamamariza kuba Perezida. Mu 2015 ubwo yabazwaga umuperezida wamubereye mwiza yemeje ko ari Bill Clinton kurusha George H.W. Bush na George W. Bush.

Amashyaka yakunze kubarizwamo yagiye ahinduka aho nko kugeza mu 1987 yari muba-democrates nyuma kuva mu 1987-1999 ajya mu ba-republicains nyuma yaje guhindura ajya mu ishyaka ry’Impindura matwara uhereye mu 1999-2001. Kuva mu 2001 kugeza 2009 yari umu-demokarate na none aza kongera guhindura ajya muba-republicains hagati ya 2009 na 2011.

Hagati ya 2011 na 2012 yaje kuba uwigenga nyuma agaruka muba-repubulikani akaba ari naho mu 2016 yiyamamarije kuba Perezida agahita anatsinda ahigitse Hillary Clinton. Ubu yongeye gukora amateka yo gusubira muri White House ku nshuro ya Kabiri.

Trump yakunze gukora ibidasazwe mu bijyanye n’itangazamakuru.

Yakunze kumenyekana mu nkuru z’urwenya, gushushanya Cartoon ndetse no gushushanya amashusho ajya kuri Internet. Trump yanagize ikiganiro cya buri munsi cyacaga kuri radio kitwa Trumped!. Yanakinnye muri film y’uruhererekane yacaga kuri TV; iyo filimi ikaba izwi ku izina rya Sex and the City.

Muri Kanama 2015 kuri Internet hagaragaye film mbarankuru kuri Trump hagati y’imyaka ya 1980 na 1990; iyo film yiswe "What’s the Deal?"

Mu 2003, Trump yatangiye gukora ikiganiro gica kuri Televiziyo ya NBC cyitwa The Apprentice, aho kigaragaramo abantu baba bahatanira imyanya y’ubuyobozi muri kimwe mu bigo by’ubucuruzi bya Trump.

Mu mwaka wa Mbere w’icyo kiganiro Trump yabonaga $50,000 kuri buri gace; ariko nyuma bigaragaye ko gikunzwe yaje kujya ahembwa miliyoni eshatu z’amadorari kuri buri gace.

Afatanyije n’umunyamakuru w’umwongereza, Mark Burnett, Trump yaje guhabwa akazi ko kujya akora ikiganiro kitwa The Celebrity Apprentice; aho abantu bazwi (Stars) baba bahatanira amafaranga yo gushora mu bikorwa by’ubugiraneza.

Hagati ya 2011 na 2012 yaje kuba uwigenga nyuma agaruka muba-repubulikani akaba ari naho mu 2016 yiyamamarije kuba Perezida agahita anatsinda ahigitse Hillary Clinton. Ubu yongeye gukora amateka yo gusubira muri White House ku nshuro ya Kabiri.

Trump n’abagore rwarahize! kuko yikundira inkumi z’ikimero kidasazwe.

Donald Trump afite abana batanu yabyaye ku bagore batatu batandukanye, barimo n’uwamushinje ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muri rusange, abagore 26 bashinje Trump iki cyaha. Nubwo yahamwe n’ikirego kimwe muri ibi byose, biragoye guhakana ibivugwa n’aba bagore kuko mu mvugo za Trump nyirizina, atahwemye kuvuga kuri iyi ngingo.

Rimwe yigeze kugira ati “Nkururwa by’ako kanya n’abagore beza, mpita ntangira kubasoma, ni nka rukuruzi, mpita mbasoma ako kanya. Sinjya ntegereza kandi iyo uri icyamamare, barakureka ukabibakorera. Wakora icyo ushaka, wabakora ku gitsina, wakora buri kimwe cyose ushaka.”

Uyu mugabo akunda gukora udushya twinshi gusa  kuba yongeye kuba Perezida atsinze igitsina gore biratangaje!

Trump ni we mu Perezida wa mbere w'Amerika umaze gutsinda abagore babiri mu matora. Mu 2016 yatsinze Hillary Clinton bari bahanganye, ndetse ubu mu mwaka wa 2024 yatsinze Kamala Harris. Mu mateka y'Amerika ni bwo bwa mbere bibaye.

Uruhuri rw’ibirego yarezwe nuko yarusimbutse.

Muri Mata uyu mwaka, Trump yashinjwaga n'urukiko rwa New York ibyaha bitandukanye bigera kuri 70, harimo ibyo yakoze mbere yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibyo yakoze amaze kugera muri White House.

Icyakoze muri ibi ibyaha 70 yahamwe n'ibyaha 34 byo guhimba amakuru yerekeranye n’ubucuruzi mu rwego rwa mbere, ibyaha bikomeye byari kumuviramo gufungwa imyaka ine kuri buri cyaha.

Ibyo birego bishingiye ku mafaranga menshi yanyujijwe kuri Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko wa Trump mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza bya 2016, hagamijwe kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni Stormie Daniels. Uyu yavugaga ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Trump mu myaka icumi yabanje.

Kuko uyu mugabo yahise atangira ibikorwa byo kwiyamamaza, urukiko rwa New York rwanzuye ko ruzafata umwanzuro w'ibyaha 34 yahamwe nyuma y'amatora ndetse ko ayatsinze azabiryozwa manda y'imyaka 4 irangiye. Bivuze ko kuba yatsinze aya matora atazahita asomerwa umwanzuro w'urukiko ahubwo ko bazategereza akarangiza iyi manda.

Donald Trump ubwo  yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yasimbukaga imitego.

Donald Trump yarashwe ugutwi ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Butler muri Leta ya Pennsylvania

Uyu munyapolitiki yakoze ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Butler muri Leta ya Pennsylvania tariki ya 13 Nyakanga 2024. Icyo gihe yarashwe ugutwi n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwaga Thomas Matthew Crooks.

Igerageza ryo kwica Trump ryagaragaje ko ubuzima bwe buri mu kaga, ndetse ryatumye urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Secret Service, rushyirwaho igitutu gikomeye kugeza ubwo Kimberley Cheatle waruyoboraga yemeye amakosa, aregura.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Umukozi w’umurenge akurikiranweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi.

Perezida Duma Boko yarahiriye kuyobora igihugu cya Botswana.

Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze - Papa Francis ashimira Donald Trump.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 09:13:25 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-acukumbuye-Donald-Trump-watorewe-kongera-kuyobora-Amerika-ibitangaje-kuri-we.php