English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Akamaro k’umuneke ku buzima bw’awe bwa buri munsi

Umuneke ni rumwe mu mbuto z’ingenzi mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi, kuko ufitiye runini umubiri w’umuntu.  ukungahaye ubwawo ku ngufu umubiri ukenera. Icyiza cy’imineke ni uko iboneka ahantu hose kandi ikaba ihendukiye buri umwe.

Dore zimwe mu ngira kamaro k’umuneke

1. Ubamo imbaraga umubiri ukenera (muri garama 100 z’umuneke habamo kalori
89), ikindi ukungahaye kuri vitamini nyinshi, imyunyu ngungu ndetse n’ibindi
birwanya kwangirika k’uturemangingo dutandukanye

2. Umuneke wongera akanyamuneza n’ibyishimo ukarinda kwigunga. Umuneke
ukungahaye kuri tryptophan; iyi ni imisemburo y’ingenzi umubiri ukenera ngo
ubashe guhorana ibyishimo, umunezero ndetse no kwibuka ibintu byinshi.

3.Umuneke ugizwe n’amasukari yoroshye nka fructose na sucrose zongera imbaraga mu
mubiri. Kubera aya masukari bituma umuneke uba urubuto rwihariye ku bantu
bakora sport bashaka imbaraga zako kanya ndetse no kubana bafite ibiro bike.

4. Ukungahaye kuri fibre (muri garama 100 habamo 2.6g za fibre), ibi bituma
urwungano ngogozi ruhora rutunganye bikarinda constipation.

5. Imineke ni isoko nziza ya vitamini B6, iyi vitamini irinda udutsi duto two mu
bwonko kwangirika ndetse n’ikibazo cyo kugira insoro zitukura nke

6. Umuneke ukize ku myunyu ngugu itandukanye; umuringa, manyesiyumu na
manganeze; Manyesiyumu igira uruhare mu gukomeza amagufa no kurinda
umutima, umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura

7. ukungahaye kuri potasiyumu nyinshi, ituma umutima ukora neza, ikongera udutsi
duto dutwara amaraso birinda umuvuduko w’amaraso ukabije. Kongera
potasiyumu ufata no kugabanya sodiyumu (akenshi igaragara mu munyu cg ibindi
birimo umunyu) ni ingenzi mu kugabanya indwara z’umutima nyinshi.

8. Urwanya diyabete yo mu bwoko bwa 2, kanseri zitandukanye cyane cyane  iy’impyiko.
Yongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza ndetse ufasha mu ikorwa
ry’insoro zera.

9. Ufasha gusinzira neza. Ku bana cg n’abantu bakuru basinzira bibagoye, ushobora
gufata umuneke umwe isaha 1 mbere yo kuryama bikagufasha gusinzira neza kandi vuba.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.

Imyaka 20 irashize tsunami yibasiye umunsi wa Boxing Day wahitanye 230 000 mu bihugu icumi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-27 21:31:10 CAT
Yasuwe: 538


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Akamaro-kumuneke-ku-buzima-bwawe-bwa-buri-munsi.php