English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abatutsi bo muri DRC n'inka zabo bakomeje guhura n'ibibazo

Umusirikare ubarizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo arashinjwa kwirara mu inka z'Abatutsi akazimishamo amasasu zimwe murizo zigapfa izindi zigakomereka.

Amakuru ava muri Teritwari ya Nyiragongo ahitwa Kibati ahororerwa izo nka avugako izo nka zarashwe mu gitondo  cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mata 2024.

Inka enye nizo zamenyekanye ko zahise zipfa ariko hari izindi zakomeretse bikomeye kandi imibare ikaba ikomeje kwiyongera.

Si ubwa mbere haba ibikorwa nk'ibyo kuko no mu mu mpera z'umwaka ushize muri Teritwari ya Masisi abasirikare ba Leta ya DRC, Wazalendo na FDLR bashinjwe kurasa inka z'Abatutsi inyama zazo bajya kuzigurisha inzindi barazirya.

Muri Gicurasi umwaka ushize FDLR yashinjwe kwica inka zirenga 200 izindi zirakomereka ubwo FDLR yigabizaga umuhanda Kalengela-Tongo.

Abaturage batuye muri ako gace bavugako ibi bikorwa bigayitse biri gukorwa mu rwego rwo kwihimura kuri M23 ikomeje gukubita inshuro ingabo za Leta FARDC n'abafatanyabikorwa bayo bigatuma bamisha amasasu mu baturage ndetse n'inka zabo.

7



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-09 14:11:34 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abatutsi-bo-muri-DRC-ninka-zabo-bakomeje-guhura-nibibazo.php