Abatutsi bo muri DRC n'inka zabo bakomeje guhura n'ibibazo
Umusirikare ubarizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo arashinjwa kwirara mu inka z'Abatutsi akazimishamo amasasu zimwe murizo zigapfa izindi zigakomereka.
Amakuru ava muri Teritwari ya Nyiragongo ahitwa Kibati ahororerwa izo nka avugako izo nka zarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mata 2024.
Inka enye nizo zamenyekanye ko zahise zipfa ariko hari izindi zakomeretse bikomeye kandi imibare ikaba ikomeje kwiyongera.
Si ubwa mbere haba ibikorwa nk'ibyo kuko no mu mu mpera z'umwaka ushize muri Teritwari ya Masisi abasirikare ba Leta ya DRC, Wazalendo na FDLR bashinjwe kurasa inka z'Abatutsi inyama zazo bajya kuzigurisha inzindi barazirya.
Muri Gicurasi umwaka ushize FDLR yashinjwe kwica inka zirenga 200 izindi zirakomereka ubwo FDLR yigabizaga umuhanda Kalengela-Tongo.
Abaturage batuye muri ako gace bavugako ibi bikorwa bigayitse biri gukorwa mu rwego rwo kwihimura kuri M23 ikomeje gukubita inshuro ingabo za Leta FARDC n'abafatanyabikorwa bayo bigatuma bamisha amasasu mu baturage ndetse n'inka zabo.
7
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show