English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda 

Abasirikare bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania bageze mu Rwanda mu nama ihuza abashinzwe umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Igisirikare cy'u Rwanda cyatangajeko ku wa 07 Gicurasi 2024 cyakiriye itsinda ry'abasirikare bo muri Tanzania riyobowe na Brig Gen Elias Kwiligwa.

Brig Gen Elias  niwe uyobora ingabo za Brigade ya 202 iri ku mipaka Tanzania ihuriraho n'u Rwanda.

Brig Gen Elias  yakiriwe na mugenzi we Col Justus Majyambere uyoboye Diviziyo ya 5 y'ingabo z'u Rwanda aho bahuriye ku mupaka wa Rusumo.

Nyuma bagiye gusura isoko rya Kibare riri mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza rikaba rikunda kuremwa  n'abaturutse muri Tanzania batuye mu Karere ka Karagwe.

Biteganijweko aba basirikare bari bugirane ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse basure ibice by'ahantu hatandukanye ku mipaka ihuza ibihugu  byombi haba mu Karere ka Kayonza, Kirehe  ndetse banasure Parike y'Akagera.



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu umukozi wa Humana Rights Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-08 07:50:16 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-ba-Tanzania-bacunga-umutekano-ku-mipaka-ihuza-ibihugu-byombi-bari-mu-Rwanda.php