Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda
Abasirikare bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania bageze mu Rwanda mu nama ihuza abashinzwe umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Igisirikare cy'u Rwanda cyatangajeko ku wa 07 Gicurasi 2024 cyakiriye itsinda ry'abasirikare bo muri Tanzania riyobowe na Brig Gen Elias Kwiligwa.
Brig Gen Elias niwe uyobora ingabo za Brigade ya 202 iri ku mipaka Tanzania ihuriraho n'u Rwanda.
Brig Gen Elias yakiriwe na mugenzi we Col Justus Majyambere uyoboye Diviziyo ya 5 y'ingabo z'u Rwanda aho bahuriye ku mupaka wa Rusumo.
Nyuma bagiye gusura isoko rya Kibare riri mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza rikaba rikunda kuremwa n'abaturutse muri Tanzania batuye mu Karere ka Karagwe.
Biteganijweko aba basirikare bari bugirane ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse basure ibice by'ahantu hatandukanye ku mipaka ihuza ibihugu byombi haba mu Karere ka Kayonza, Kirehe ndetse banasure Parike y'Akagera.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show