Abantu 48 bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro batawe muri yombi
Polisi y'u Rwanda yatangaje abantu 48 bo mu Karere ka Rulindo na Rwamagana bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza no gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko.
Polisi y'u Rwanda yatangajeko gahunda yo kubata muri yombi yatangiye ku wa 27 Werurwe mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse no mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Uburengerazuba.
Abafashwe barimo 33 bakoraga ubucukuzi butemewe mu Karere ka Rulindo n'abandi bantu 4 bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Karere ka Rwamagana.
Abandi bantu 11 bafashwe, bafatanwe ibiro 49 bya gasegereti akaba ari nabo baguraga ayo mabuye kuko bafanwe na moto bakoreshaga muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu ACP Boniface Rutikanga yavuzeko n'ubwo abakora ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bamaze gufatwa yashimangiyeko ibikorwa byo kubashakisha bikomeje mu gihugu hose.
Ati"abantu bibaba amabuye y'agaciro babikora bitwikiye ijoro bakabanza guhohotera abakozi ba koperative zemewe gukorera muri ibyo birombe bakabahohotera bakabona kwiba amabuye,abo bahagurukiwe ndetse bamwe muribo bamaze gufatwa."
Yakomeje avugako ubu bucukuzi bufite aho bihuriye n'ibindi byaha birimo;Magendu,kwangiza ibidukukije,ubugizi bwa nabi n'ibindi byinshi.
Yaboneyeho gusaba abantu bakomeje gukora ibyo byaha kubicikaho kuko umuntu wese uzabifatirwamo azashikirizwa ubutabera.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show