English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 48 bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro batawe muri yombi

Polisi y'u Rwanda yatangaje abantu 48 bo mu Karere ka Rulindo na Rwamagana bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza no gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko.

Polisi y'u Rwanda yatangajeko gahunda yo kubata muri yombi yatangiye ku wa 27 Werurwe mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse no mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Uburengerazuba.

Abafashwe barimo 33 bakoraga ubucukuzi butemewe mu Karere ka Rulindo n'abandi bantu 4 bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Karere ka Rwamagana.

Abandi bantu 11 bafashwe, bafatanwe ibiro 49 bya gasegereti akaba ari nabo baguraga ayo mabuye kuko bafanwe na moto bakoreshaga muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu ACP Boniface Rutikanga yavuzeko n'ubwo abakora ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bamaze gufatwa yashimangiyeko ibikorwa byo kubashakisha bikomeje mu gihugu hose.

Ati"abantu bibaba amabuye y'agaciro babikora bitwikiye ijoro bakabanza guhohotera abakozi ba koperative zemewe gukorera muri ibyo birombe bakabahohotera bakabona kwiba amabuye,abo bahagurukiwe ndetse bamwe muribo bamaze gufatwa."

Yakomeje avugako ubu bucukuzi bufite aho bihuriye n'ibindi byaha birimo;Magendu,kwangiza ibidukukije,ubugizi bwa nabi n'ibindi byinshi.

Yaboneyeho gusaba abantu bakomeje gukora ibyo byaha kubicikaho kuko umuntu wese uzabifatirwamo azashikirizwa ubutabera.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-31 12:35:50 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-48-bakora-ubucukuzi-butemewe-bwamabuye-yagaciro-batawe-muri-yombi.php