English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanenga ubufatanye bwacu n'amakipe y'i Burayi abo ni injiji-Perezida Kagame

Ku wa mbere tariki ya 01 Mata 2024 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru yavuzeko u Rwanda rumaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga bitewe n'amakipe afitanye amasezereno narwo muri gahunda ya Visit Rwanda. ayo makipe arimo Arsenal,Bayern Munich na Paris Saint-Germain.

Perezida Paul Kagame yatangaje ibi ubwo yabazwaga ikibazo cyijyanye n'ubufatanye hagati y'u Rwanda nayo makipe niba yaba atanga umusaruro cyangwa niba nta musaruro uvamo ,yasubijeko ayo makipe afasha mu kumenyekanisha igihugu kandi anasubiza abanenga ubufatanye u Rwanda rufiranye n'ayo makipe.

Ati"Abo ni injiji rwose ntawe dutera inkunga ahubwo turafatanya, buri wese afite icyo akora,ntabwo dutera inkunga. gutera inkunga gute se? twaba turi abasazi gufata inkunga ukayiha Arsenal,Paris Saint-Germain na Bayern Munichen nta cyintu ukuramo,nta mafaranga dufite yo kujugunya hirya no hino,usibye nayo kujugunya nta n'amafaranga dufute rwose."

Yakomeje avuga ati "hari abo tujya duhura, hari abaza mu bukerarugendo bavuga ko bamenye u Rwanda binyuze muri ayo makipe ya PSG,Bayern Munichen na Arsenal." 

U Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu 2018 nyuma y'umwaka umwe rwongera kugirana amasezerano n'ikipe yo mu gihugu cy'Ubufaransa  ya Paris Saint-Germain ndetse mu mwaka ushize wa 2023 rugirana amasezerano na Bayern Munichen yo mu gihugu cy'Ubwongereza.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Senegal



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-02 13:17:31 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanenga-ubufatanye-bwacu-namakipe-yi-Burayi-abo-ni-injijiPerezida-Kagame.php